Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yahishuye ko yari umuswa ubwo yatangiraga umwuga we kuko atari uburyo burambye.
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Glamour Magazine cyo mu Budage, Tems yavuze ko byamutwaye igihe cyo kwiga kuyobora umuziki neza.
Yagize ati: “Ntabeshye, nari umuswa cyane mu gutangira umwuga wanjye, nari nkeneye kwiga uko nakora ubuhanzi bwiza, nagombaga kwiga uburyo nakora umuziki unyinjiriza mu buryo burambye.
Uyu muhanzi avuga ko abajyanama be mu bijyanye n’umuziki (Management) n’umuryango we bwite, bamubereye inkingi ya mwamba mu iterambere agezeho uyu munsi.
Ati: “Navuga ko ubujyanama bwanjye n’umuryango wanjye ari byo bituma nkomeza gushikama.
Ati “By’umwihariko umuryango wanjye, mama na musaza wanjye mbakesha iterambere ngezeho.”
Tems avuga ko ibyo umuntu wese yaba akora akwiye gushishikarira gushaka ubumenyi bwisumbuyeho mu byo akora, kuko ibyo ukora binoga ari uko wihuguye kenshi gashoboka.
Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe amaze igihe akora uruhererekane rw’ibitaramo hirya no hino ku Isi, muri gahunda yo kumenyekanisha alubumu ye nshya yise Born in The Wild.
Akaba aherutse no gutangaza ko mu mwaka utaha azataramira mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.