Mbere y’uko hakinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, abatuye mu Mujyi wa Kigali bahuriye muri imwe mu mihanda izaberamo amasiganwa, bakora irushanwa ryo kwinezeza rizwi nka Social Ride, mu gihe abakinnyi bazahatana baboneyeho umwanya wo kwitoza.
Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, aho abitabiriye iki gikorwa bakoresheje imihanda ya Kimihurura na Nyarutarama, mu gihe abitoza bo bageze no mu bice bya Nyanza ya Kicukiro no mu mujyi rwagati.
Abarenga 900 ni bo bitabiriye Social Ride, aho bakoze ibilometero 15, ariko ababyifuza babirenzaga kuko buri wese mubitabiriye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yari yemerewe gukora inshuro ashaka.
Abandi bitabiriye iri siganwa ni Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe, n’abandi benshi biganjemo abanyamahanga batuye mu Rwanda n’abari i Kigali kwihera amaso ibirori b’imbonekarimwe muri Afurika.
Ni ku nshuro ya mbere, Shampiyona y’Isi igiye kubera muri Afurika mu nshuro 98 imaze kuba ndetse ni ku ya 12 igiye kubera hanze y’Umugabane w’i Burayi.
Umunsi wa mbere uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, aho abakinnyi bazasiganwa n’ibihe, bakazahagurukira muri BK Arena basoreze kuri Kigali Convention Centre Ni ku nshuro ya mbere kandi iri siganwa rizatangirira mu nzu isakaye.
AMAFOTO: