Sherrie Silver agiye kongera gutegura ibirori bya ‘The Silver Gala’ byaherukaga kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2024.
Ibi birori bigamije gukusanyirizwamo amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya ‘Sherrie Silver Foundation’ bitumirwamo ibyamamare bitandukanye mu gihe abifuza kubyitabira bo baba bashyiriweho itike.
Uretse gutambuka ku itapi y’umutuku bafata amafoto, muri The Silver Gala’ haba hanateguwe abahanzi basusurutsa ababyitabiriye mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugubwa neza.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa The Silver Gala bwatangaje ko ibi birori ngarukamwaka bigiye kongera kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri nubwo nta makuru menshi yabyo aratangazwa.
Nubwo itike yo kwinjira muri ibi birori yari ihanitse cyane ko iya make yari ibihumbi 120 Frw mu gihe indi yaguraga miliyoni 1Frw, umwaka ushize benshi batunguwe n’uko umunsi w’ibirori wageze yashize ku isoko.
Umwaka ushize, ibi birori byitabiriye n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare nka The Ben, Element Eleeeh, Kevin Kade, Alyn Sano, Miss Jolly Mutesi, Miss Muheto Divine, Bwiza, Miss Nishimwe Naomie, Intore Massamba n’abandi benshi.