Umuhanzi Safi Madiba, wahoze ari umwe mu bari bagize itsinda rya Urban Boys, yatangaje ko agiye guhindura icyerekezo cy’umuziki we, aho avuga ko atazongera kuririmba indirimbo zamamaza ubusinzi cyangwa izishobora gushora abantu mu ngeso mbi.
Safi yavuze ko nubwo atavuga ko yinjiye mu muziki wa Gospel, ari mu rugendo rwo gukora umuziki wubaka sosiyete kandi ushima Imana, cyane cyane muri album ye nshya yise “222” ateganya gusohora vuba.
Ati: “Sinzi ko nakongera kuririmba indirimbo zo kwamamaza ubusinzi cyangwa kunywa inzoga, hoya rwose ntabwo nakongera gukora nka ‘Ntimunywa’.”
Yongeyeho ko indirimbo zifite ubutumwa bwiza arizo zimufasha kwerekana impano ye nyayo, kandi ko n’izo abantu bamenyekanyeho cyane atari izigisha imico mibi.
Safi Madiba yavuze ko ari mu rugendo rwo gukora umuziki utanga ubutumwa bwiza, ukubaka sosiyete, kandi ushobora no kuba uw’uguhimbaza Imana.