Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko mu mubare w’indege yari ifite hiyongeyemo Boeing 737-800 ebyiri.
Amakuru RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 27 Kanama 2025, avuga ko imwe muri izi ndege yageze mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama 2025, ndetse yatangiye gukora ingendo, mu gihe indi yahageze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.
Buri imwe muri izi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 174. Zizifashishwa mu byerekezo bya hafi, n’ibyo mu ntera igereranyije.
Mu ndege RwandAir isanganywe harimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 ebyiri, Boeing 737-800NG esheshatu, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG imwe.
Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, Fouad Caunhye, yari yakomoje kuri izi ndege, ndetse avuga ko hari n’indi ndege ya Airbus iyi sosiyete izabona mu minsi ya vuba.
Ati “Airbus ya kane iraje mbere y’uko uyu mwaka urangira. Turi guteganya ko Airbus ya kane izagera mu gihugu muri Kanama. Ibikenewe byose birimo gutunganywa. Ariko iyo ndege ya kane si yo ya nyuma. Icyo gihe kandi, hari izindi Boeing 737 ebyiri ziziyongera muri Kanama na Nzeri. Bivuze ko mbere y’uko Nzeri irangira, Airbus 330 ya kane izaba yinjiye mu bubiko bwacu bw’indege.”
Turiteguye kandi dufite icyizere ku mwaka utaha. Uruhare rwacu mu gutwara abagenzi, tugiye kongera “seat kilometer” hagati ya miliyoni 100, kuri miliyoni 500–600 zisanzwe, bikaba bingana n’izamuka rya 15–20%. Nubwo bikiri munsi y’icyifuzo cy’isoko, nibimara kugera, indege zacu zizaba zimaze “gufata igice kinini cy’amasoko y’Afurika.”
Yakomeje avuga ko hari gahunda nini yo gukomeza kwagura ibikorwa by’iyi sosiyete.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere, intego yacu ni ukwagura ibikorwa byacu, haba ku rwego rw’ibyerekezo by’ingendo no mu rwego rw’ubwiza bwa serivisi dutanga. Dufite icyerekezo cy’uko Kigali iba igicumbi cy’indege muri Afurika, nk’uko Dubai imeze ku rwego mpuzamahanga. Ibi bisaba kongera indege, kongera ibyerekezo no kunoza inzira abagenzi banyuramo kuva baguze itike kugera aho bagiye, byose bigomba gusiga uburambe budasanzwe.”