Home Amafoto Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mpinganzima...

Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mpinganzima (Amafoto).

0

Rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mpinganzima Josephine bamaze imyaka itatu bakundana.

Ku gicamutsi cyo ku wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2024, nibwo Mugisha Gilbert na Mpinganzima bahamirije imiryango n’inshuti imbere y’amategeko ko babana akaramata, mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo.

Ni nyuma y’uko tariki ya 30 Nzeri 2024, hasakaye amafoto ya Mugisha Gilbert yambika impeta uyu mukunzi we bivugwa ko ubu atuye mu gihugu cya Canada.

ku Cyumweru tariki ya 21 Ukwakira, nibwo Mugisha yari yagiye kwerekana umukunzi we mu rugo iwabo.

Aba bombi bamaze imyaka isaga itatu bakundana, ndetse baziranye kuva kera Mugisha Gilbert agikina muri Rayon Sports, kuko bivugwa ko Mpinganzima yari umufana ukomeye w’iyi kipe.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748