Mugisha Gilbert “Barafinda” ntari mu bakinnyi ba APR FC berekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League, na Pyramids Fc kuko yitegura ubukwe buzaba ku cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, umunsi ikipe ye ifiteho umukino.
Gilbert Barafinda agiye gukora ubukwe nyuma y’igihe kigera ku mwaka we n’umukunzi we Mpinganzima basezeranye imbere y’amategeko.
Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya tariki 25 Ukwakira 2024, ukitabirwa n’inshuti n’abavandimwe.
Mbere yuko basezerana imbere y’amategeko, Barafinda yari yabanje kwambika impeta y’urukundo uyu mukunzi we amusaba kuzamubera umufasha , maze Mpinganzima abyemera atazuyaje.
Mpinganzima yamenyanye na Gilbert mu mwaka wa 2018 ubwo uyu musore yakiniraga ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma yaho aba bombi baje kwinjira mu rukundo ndetse Mpinganzima aza kwerekeza muri Canada ari naho atuye uyu munsi .
Gusa ntibyigeze bibangamira umubano wabo, urukundo rwabo bakomeje kuruvomerera rukomeza gukura rutoshye.
Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi muri rusange. Barafinda yageze muri APR FC mu 2021 .
Mu gihe kigera ku myaka ine ayimazemo, Gilbert ni umwe mu bakinnyi babashije guhozaho ibi bimugira umwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba b’iyi kipe.
Uyu rutahizamu ntazaba ahari ku mukino ukomeye ikipe ya APR FC yari imukeneyemo, aho isabwa gutsinda Pyramids FC ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ,uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru ku isaaha ya 19h00 z’ijoro z’i Kigali.