Home Amakuru Mu Rwanda Ross Kana yahakanye ibyo kuba umupfubuzi, asobanura uburyo abeshyerwa n’uko abayeho

Ross Kana yahakanye ibyo kuba umupfubuzi, asobanura uburyo abeshyerwa n’uko abayeho

0

Ross Kana yahishuye ko ababazwa cyane n’abavuga ko aryamana n’abagore bakuze kubera amaramuko (umupfubuzi), ahamya ko biterwa n’ababona uko abayeho bakibeshya ko ari yo nzira yaba akuramo amafaranga nyamara we ntaho bihuriye.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Molela’ yanahishuye ko yamutwaye arenga miliyoni 30 Frw.

Ross kana yagize ati “Ni ukuri birambabaza, ntabwo ubundi njya mbabazwa n’ibintu bivugwa mu itangazamakuru ariko iyo batangiye kubyita amazina yabyo birambabaza. Ntabwo ubizi wowe ariko hari abahanzi benshi bava mu muziki kubera ibintu babavugaho by’ibinyoma, twe ducuruza izina rero umuntu ufite uko agufata iyo bihindutse uba umutakaje.”

Ross Kana yavuze ko ibyo akunze gushinjwa atari byo ahubwo we ko amafaranga ashora mu muziki no mu mibereho ye ya buri munsi ava mu kazi akora ndetse n’abantu bamufasha bya buri munsi.

Ati “Njye ndakora, kandi kuva kera. Mfite akandi kazi nkora nubwo ntari bukavuge kandi kampa amafaranga, ariko na none ngira abantu bamfasha, njye nifitiye impano Imana yanyihereye yo gukundwa n’abantu.”

Icyakora Ross Kana ahamya ko abavuga ibyo babishingira ku buzima bwiza abayeho ndetse n’uburyo ashora mu muziki.

Ati “Wenda ahantu mbyumvira wenda nkavuga nti ndabumva, ni uko umwana w’umusore kuba muri iyi Kigali mu buzima budaciriritse cyane noneho akaba akora n’akazi nk’akanjye, cyane ko ari ibyateye baribaza bati uyu akura he? Ariko si buri wese umeze gutyo. Abantu bateye gutyo babaho gusa njye si ndi muri abo.”

Ross Kana ahamya ko ikintu kimubabaza bikomeye ari imbaraga akoresha mu gushaka amafaranga bikarangira byitiriwe ibindi bintu atanabarizwamo.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.