Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (TI-Rwanda), yitabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe n’Umuryango TI Rwanda, wavuze ko ubabajwe no gutangaza urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, wihanganisha byimazeyo inshuti n’umuryango ndetse umwifuriza iruhuko ridashira.
Ingabire ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yaragaragaje umwihariko mu kurengera uburenganzira bw’abagore.
Ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2004, ariko yatorewe kuwuyobora mu mwaka wa 2015.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.