Home Amafoto Rihanna yerekanye umwihariko: Akenyeye ‘echarpe’ isanzwe ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi...

Rihanna yerekanye umwihariko: Akenyeye ‘echarpe’ isanzwe ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi muri Afurika

0

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna, yongeye kugaragaza umwihariko mu myambarire ye nyuma yo gufotorerwa i Los Angeles, akenyeye ‘echarpe’ bigatungura benshi.

Uyu muco wo kwifubika cyangwa gukenyera uyu mwenda woroshye ku mubiri usanzwe uzwi cyane mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, cyane cyane mu buzima bwo mu rugo bw’abagore nko gukora amasuku, guteka cyangwa umuntu ari kuruhuka.

Ubwo yagaragaraga muri uwo mwambaro, Rihanna yafotowe mu mihanda ya Beverly Hills, yambaye t-shirt nini y’umweru akenyeye ‘echarpe’, igaragaramo imirongo itukura, ubururu, umuhondo n’andi mabara.

Yari afite agakapu ka Fendi Vintage, yambaye inkweto z’umweru za ‘Jelly sandals’ zakozwe ku bufatanye bwe na Puma, amadarubindi ya ‘cat-eye’, ndetse n’imirimbo myinshi mu ijosi ya zahabu irimo n’ikirango cya “R” cya Renato Cipullo akunda kwambara.

Rihanna yambaye gutya mu gihe ibyamamare bitandukanye nabyo byagaragaye muri iyi myambarire iharawe ku Isi muri iyi mpeshyi iri kugana ku musozo.

Bamwe mu bagaragaye bambaye ‘echarpe’ barimo Kylie Jenner ubwo yari muri Tuscany, Jennifer Lawrence i New York, Alexa Chung i Londres ndetse n’abanditsi ba Vogue hirya no hino ku Isi.

Rihanna azwiho gutangaza benshi mu myambarire ye, cyane cyane muri iki gihe atwite umwana wa gatatu. Yigeze kugaragara yambaye imyenda yo kurarana ‘pajama’, ‘hoodies’ zigaragaza inda ye iri hanze, ipantalo yo mu bwoko bwa ‘denim’ ihendutse ndetse n’indi itandukanye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.