Home Amakuru Mu Rwanda REG WBBC yatsinze Kepler WBBC, amakipe yombi agera ku ntsinzi eshatu mu...

REG WBBC yatsinze Kepler WBBC, amakipe yombi agera ku ntsinzi eshatu mu mikino ya kamarampaka

0

REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 62-53 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu mu mikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball y’Abagore, bityo ategereza umukino wa karindwi.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025 muri Petit Stade.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, byatumaga n’amanota aba make. Agace ka mbere karangiye REG WBBC iyoboye n’amanota 16-14.

Iyi kaminuza yatangiranye agace ka kabiri imbaraga, Nsanzabaganwa Nelly na Uwimpuhwe Henriette bayitsindira cyane.

Igice cya mbere cyarangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 29 ya Kepler WBBC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiranye imbaraga agace ka gatatu, izamura ikinyuranyo kigera mu manota arindwi (42-35).

Aka gace karyoshye karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 44 kuri 41 ya Kepler WBBC.

Mu gace ka nyuma, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yagaragaje ak’inda ya bukuru, Tetero Odile na Kadidia Maiga batsinda amanota y’ingenzi.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 62-53 bityo amakipe yombi anganya intsinzi eshatu.

Umukino wa karindwi wa nyuma wo guca impaka, uteganyijwe ku wa Gatatu, aho ikipe izatsinda izegukana Igikombe cya Shampiyona.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.