Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatsinze Cameroun igitego 1-0, Nigeria itsinda Gabon ibitego 4-1, zombi zigera ku mukino wa nyuma wa kamparampaka mu gushaka itike y’Igikome cy’Isi cya 2026.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, ni bwo muri Maroc habereye imikino ya ½ cy’imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Nigeria ni yo yabanje kwakira Gabon mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi mu gice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ishoboye kureba mu izamu.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 78 Akor Adams wa Nigeria yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino, ariko ku munota wa 89 Mario Lemina wa Gabon ahita acyishyura.
Iminota 30 y’inyongera yabaye inzozi mbi kuri Gabon kuko yatsinzwemo ibitego bitatu byose. Harimo icya Chidera Ejuke ku munota wa 97, na bibiri bya Victor Osimhen ku munota wa 102 na 110.
Nyuma y’intsinzi y’ibitego 4-1, Super Eagles yahise itegereza uko umukino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Cameroun urangira kugira ngo imenye iyo bizahura.
Ni umukino waberaga kuri El Barid Stadium iri mu murwa mukuru wa Rabat, aho amakipe yombi yahanganye ariko igice cya mbere kikarangira nta yitsinze igitego.
Myugariro akaba na kapiteni wa Les Léopards, Chancel Mbemba, yabonye igitego ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 90 y’umukino ahita ahesha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma uzayihuza na Nigeria uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025. Ikipe izatsinda izahita ihatana n’andi makipe atandatu yo ku migabane itandukanye ku Isi kugira ngo ibone itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.






