Home Amakuru Mu Rwanda Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0

0

Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino usoza umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda ( Rwanda Premier League).

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri icyi cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Wabaye nyuma y’uko mukeba wayo APR FC itsindiwe i Musanze ibitego 3-2.

Abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bitabiriye ku bwinshi uyu mukino watangiye saa cyenda z’amanywa uyobowe na Ngabonziza Jean Paul nk’umusifuzi wo hagati.

Amakipe yombi yatangiye yishakisha mu minota ya mbere, aho yari ari gukinira cyane mu kibuga hagati ariko Rayon Sports ikaba ari yo yabashaga gutindana umupira.

Adama Bagayogo wa Rayon Sports yakomeje gutera amashoti ya kure ngo ashake igitego nk’aho ku munota wa 33 yagerageje ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ufatwa neza n’umunyezamu Niyonkuru Kanuma Pascal.

Rayon Sports yagerageje gusatira ariko ubusatirizi bwayo burimo Bassane, Habimana Yves na Adama Bagayogo ntacyo bwakoze imbere y’ubwugarizi bwa AS Kigali bwari burimo Onyeabor Franklin na Isaac Eze.

AS Kigali yo yari yagowe no kugeza imipira imbere kuko iri gukinira cyane hagati.

Iminota 45 ibanza y’umukino yarangiye Rayon Sports inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyarangiye Rayon Sports isatira cyane ariko igakomeza guhusha ibitego.

Ni igice yatangiranye imbaraga igerageza gusatira ndetse ku munota wa 50, Adama Bagayogo yagerageje gutera ishoti riremereye ariko rinyura ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 55′ Habimana Yves yahushije igitego cyabazwe ku mupira warutewe na Bassanne uva mu Nguni y’iburyo ananirwa gukozaho umutwe ngo umupira ujye mu nshundura.

Ku munota wa 70 AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego cyiza gitsinzwe na Nshimiyimana Tharcisse.

Rayon Sports yakomeje gukinira imbere y’izamu rya AS Kigali ariko kunyeganyeza inshundura biranga.

Umutoza Haruna Ferouz yakomeje kugenda akora impinduka mu bakinnyi be barimo Asman Ndikumana utaherukaga mu kibuga, ngo arebe ko yabasha kwishyura igitego ntibyatanga umusaruro.

Ku munota wa 84, AS Kigali yakoze Rayon Sports mu ijisho, iyitsinda igitego cya kabiri gishimangira intsinzi , cyatsinzwe na Dushimimana Olivier uzwi ku izina rya Muzungu.

Abafana ba Murera batangiye gusohoka gake gake bataha batanyuzwe n’uyu musaruro nkene.

AS Kigali yakomeje kwihagararaho isangira n’udakoramo, ndetse yashoboraga no kurenza ibitego bibiri ariko ihusha bumwe mu buryo yabonye mu minota ya nyuma.

Umukino warangiye AS Kigali yegukanye amanota 3, itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Wari umukino wa kabiri wikurikiranya Rayon Sports itakaje nyuma yo gutsindwa na Mukeba APR FC, inanirwa kwiyunga n’abafana bari batahanye intimba.

Mbere yo gucakirana, imibare yagaragazaga ko
Mu mikino itanu amakipe yombi yaherukaga gukina, AS Kigali itizege Itsinda Rayon Sports, kuko Murera yatsinze imikino ine mu gihe zanganyije umwe.

AS Kigali yari imaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya bityo yari ikeneye cyane intsinze kuko yari iri ku mwanya mubi mu makipe atatu ya nyuma, ubu ikaba iraye ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

Si uyu gusa wabaye kuko i Huye, Mukura yahatsindiwe na Gicumbi ibitego 2-1.

Umunsi wa Shampiyona y’ u Rwanda usojwe Police FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, ikurikiwe na Musanze FC n’amanota 15 inganya na Gasogi U nited mu gihe Rayon Sports iraye mu mwanya wa Kane n’amanota 13 nyuma yo gutakaza.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.