Rayon Sports WFC yatsinze Kampala Queens kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wa 1/2 cya CECAFA, igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ritanga ikipe muri CAF Women’s Champions League.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, ni bwo kuri Kasarani Stadium habereye umukino wa ½ cy’iri rushanwa rikinwa n’amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iyo hagati.
Rayon Sports yabonye itike yo gukina iki cyiciro nyuma yo kuyobora Itsinda B n’amanota ane kuko yatsinze CBE yo muri Ethiopia ibitego 2-1, inanganya na Top Girls y’i Burundi ubusa ku busa.
Abakinnyi Umutoza wa Rayon Sports WFC yitabaje kuri uyu munsi ni Ndakimana Angeline, Gikundiro Scholastique, Umwali Uwase, Uwihirwe Josiane, Uwanyirigira Sifa, Ukwikunda Jeannette, Ntakobanjila Salama, Umuhoza Angelique, Mukantaganira Joselyne, Uwimbabazi Immaculee na Coralie Nguema.
Aba bakinnyi bihagazeho, Rayon Sports WFC na Kampala Queens zinganya ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino, zikiranurwa na penaliti.
Rayon Sports WFC y’abagore yitwaye neza mu mwanya wo gutera penaliti itsinda 4-3, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma muri iri rushanwa iherukamo ikavamo idatsinze umukino n’umwe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bwari bwatangaje ko bwayigeneye miliyoni 3 Frw z’uko yageze muri 1/2, mu gihe hari n’andi asaga miliyoni 3 Frw igomba kubona kubera kugera ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe irategereza igomba kuva hagati ya Police Bullets yo muri Tanzania na JKT Queens yo muri iki gihugu ziri gukina undi mukino wa ½.