Abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Cibeles” yitiriye agace kari rwagati mu Mujyi wa Madrid, Ramos yagarutse kugahinda aterwa no kuba atagikinira ikipe ya Real Madrid yakiniye imyaka 16 akayivamo atabishaka dore ko yifuzaga kuyigumamo kugeza ahagaritse ruhago.
Amazina ye yose yitwa Sergio Ramos Garcia, yavukiye mu gihugu cya Espagne mu Mujyi wa Camas mu mwaka wa 1986. Mu mwaka wa 2004 -2005 yakiniye Sevilla FC y’iwabo muri Espagne, mu 2005-2021 yakiniye Real Madrid ayibera Kapiteni imyaka 6 ndetse ayifasha gutwara Champions League inshuro enye.
Ramos ni umwe mu bakinnyi bamamaye ndetse bagashimwa cyane ku mugabane w’u Burayi. Buri uko Real Madrid yatwaraga igikombe cya Champions League yazamukaga hejuru ku Gasozi gato ka Ciberes kari Rwagati mu Mujyi wa Madrid acigatiye igikombe akishimana n’abafana.
Sergio Ramos avuga ko we atigeze yifuza kuva muri Real Madrid, Inzozi ze kwari ukuzasoreza gukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Real Madrid nka Club y’ubuzima bwe bwose aho yifuzwaga kujya yibukwa nk’umunyabigwi wayo, gusa Club yo yari imufitiye izindi gahunda.
Ramos ntiyari Captain gusa yari Umuyobozi na nyuma y’ikibuga, ayobora bagenzi be neza no mu rwambariro, no mubuzima busanzwe ariko ububasha bwa Florantino Perez Perezida w’iyi kipe ntibwemeye ko aguma muri iyi equipe y’inzozi ze, kuko yanze kumwongeza amasezerano ubwo kontaro yari afitanye n’iyi kipe yari irangiye mu mwaka wa 2021.
Ramos avugako ubwo yavaga muri iyi kipe hatavuzwe ibihuha ko yanze amasezerano bamuhaga gusa ngo ntibyari ukuri, we ubwe yatangaje ko yahawe igihe gito cyo gutekereza ku masezerano y’umwaka yari yongejwe yari akubiyemo no kuganbananirizwa umushahara yahembwaga, avuga ko yari yiteguye kwemera ayo masezerano ariko yagiye gutanga igisubizo kubuyobozi bw’iyi kipe bamusubiza ko igihe bari bamuhaye cyo kubitekerezaho cyarangiye. Gusa we yabifashe nk’urwitwazo kugira ngo bamusezerere ati “ntakundi byari kugenda nagombaga kugenda.
Nagiye nta mperekeza, nta kumunsezera mu cyubahiro nk’umuntu wagize uruhare runini kuri iyi kipe bakoze ikiganiro n’itangazamakuru gusa baransezerera.”
Ni ubwo yagiye ababaye urukundo rwe kuri Real Madrid ntirwigeze rugabanuka, rwakomeje kuba rwinshi kuko yagumanye icyizere cy’uko ashobora kuzagaruka. Mu mwaka wa 2024 ubwo imvune zari zugarije ba myugariro b’ iyi equipe byavuzwe ko agiye kugaruka gusa isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryafunze adahamagawe.
Muri iyi ndirimbo ye yuzuyemo amarangamutima “Cibeles” ni ho asobanura uruhande yari ahagazeho mu isezera rye muri Real Madrid, ati “si indirimbo y’incyuro cyangwa ihangana ahubwo igaragazaga amarangamutima ku bw’urukundo nakunze Real Madrid yo ikandekura. Muri iyi ndirimbo agira ati “Sinigeze nshaka kugenda ahubwo mwe mwansabye kuguruka” munyizeza amasezerano yuko nzagaruka none imyaka iragiye.”
Kuva 2005-2021 Ramos ari muri Real madrid batwaranye ibikombe 22. Ibikombe bya Championa ya Espagne Laliga 5, ibikombe 4 bya shampiyona y’ibihugu by’uburayi (Champions Legue), ibikombe 4 by’irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakelebe (Fifa Club World Cup), ibikombe 4 bya Supercopa ya espagne, ibikombe 3 bya UEFA supercup na 2 bya Copa derley.
Ramos Yavuye i Madrid yerekeza muri Paris saint Germain ahakina imyaka 2 ahita asubira muri Sevilla y’iwabo yakinnyemo umwaka umwe mbere yo kuza muri Real Madrid, na yo ayimaramo umwaka umwe kuri ubu akinira ikipe ya Monterrey iherereye mu majyaruguru ya Mexique akaba anayibereye Captain.