Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batatu bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, ni bwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yeretse itangazamakuru aba bantu bategeraga abantu mu nzira bakambura ibyabo.
Mu berekanywe harimo Gatari Edmond uzwi nka ‘Black’ w’imyaka 38, uyu akaba yarabwiye uru rwego ko acuruza butiki; hakaba na Hazimana Jacques uzwi nka ‘Claude’ w’imyaka 33 akaba acuruza Tofu; mu gihe undi ari Rurangwa Jean Paul uzwi nka ‘Mchezaji’ ufite imyaka 40.
ACP Rutikanga Boniface yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yifuje kubrekana mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga batema umukobwa.
Ati “Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi iri gukora kuri ubu bugizi bwa nabi bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Ni muri urwo rwego twifuzaga kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu.”
ACP Rutikanga yavuze ko umukobwa witwa Nyampinga atari we wagiriwe nabi gusa, ahubwo hari n’undi bita Maniriho. Aba bombi kandi bameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo niba hari abandi bakorana n’iri tsinda ry’abagizi ba nabi na bo bafatwe.
Ati “Abantu baracyaduha amakuru y’abandi bakorana, baracyaduha amakuru y’indi migambi bari bafite, bityo rero iperereza rirakomeje kugira ngo twegeranye amakuru yose ya ngombwa ku bijyanye n’ubu bugizi bwa nabi.”
“Dufite ubushobozi bwo gushaka umuntu wese wagize nabi tukamugeraho. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakwicara bagatuza. Biragoye ko wakora icyaha ukaturengana umutaru tutaragufata.”
Muri aba bagabo batatu harimo babiri bari bari bamaze igihe gito bavuye muri gereza aho bari bafungiwe ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no gukorsha ibiyobyabwenge.
Polisi kandi izakorana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakorerwe ndetse irebana n’ibyaha bakekwaho.