Home Amakuru Mu Rwanda Police FC yatsinze Amagaju 1-0, ikomeza kuyobora Shampiyona

Police FC yatsinze Amagaju 1-0, ikomeza kuyobora Shampiyona

0

Police FC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 12, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0 cyinjijwe na Ndayishimiye Dieudonné.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hakiniwe imwe mu mikino y’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, Nsabimana Eric Zidane, witwaye neza mu mikino y’Umunsi wa Gatatu, yahawe igihembo cy’ibihumbi 200 Frw nk’uwahize abandi muri icyo cyumweru.

Ni mu gihe kandi Police FC yari igiye gukina umukino wa kane itaratsindwa cyangwa ngo inganye na rimwe kuva Shampiyona yatangira gukinwa.

Igice cya mbere iyi Kipe ya Polisi y’Igihugu yagikinnye isatira cyane, igerageza gukinira mu kibuga cy’Amagaju FC ariko inanirwa kubona igitego kuko ubwugarizi bw’Amagaju bwari buyobowe na Jean Claude Dusabe ‘Nyakagezi’ bwari bumeze neza.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Mukuru wa Police FC, Ben Moussa, yakoze impinduka akuramo Manishimwe Djabel asimbura Ingabire Christian, mu gihe Ani Elijah yasimbuye Mugisha Didier.

Police FC yahise ikaza umurego mu bigendanye n’ubusatirizi, ndetse ku munota wa 49 Byiringiro Lague ashyiramo igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande Mukayiranga Regine amanika igitambaro ko yari yaraririye.

Ku munota wa 51 Amagaju yashoboraga kubona igitego gishyizwe mu izamu na Dusabe Jean Claude, ariko ishoti rikomeye yateye rinyura iruhande rw’izamu rya Patient Niyongira ho gato.

Umukino ugeze ku munota wa 62, Ani Elijah yaherejwe umupira na Manishimwe Djabel wari umaze gukinana neza na Byiringiro Lague, ariko ishoti yateye mu izamu rikorwaho na myugariro w’Amagaju FC, Saidi Niyitegeka, rijya muri koruneri.

Ben Moussa yongeye gukura mu kibuga Kilongozi Richard, ashyiramo Kwitonda Alain Bacca. Uyu mukinnyi yafashije ikipe gukomeza kugeza imipira mu rubuga rw’amahina.

Myugariro w’Amagaju Rwema Amza yakuyemo igitego cyabazwe, ku mupira watewe na Henry Musanga ku munota wa 74, ariko Polisi ikomeza kuyotsa igitutu cyavuyemo igitego cya Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 77.

Abdallah Hategekimana watoje Amagaju FC nyuma y’uko Umutoza Mukuru Niyongabo Amars atagaragaye kuri uyu mukino kubera amahugurwa yagiyemo muri Algeria, yahisemo gukora impinduka ngo arebe ko yishyura.

Yashyize mu kibuga Habineza Alphonse na Edouard Ndayishimiye basimbura Mapoli Yekini Rachidi na Emmanuel Nsabimana, ariko ntiyashonbora kuganza Police FC.

Police FC yatsinze umukino wa kane wikurikiranya, yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ku Munsi wa Kane n’amanota 12, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.