Home Amakuru Mu Rwanda Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yasezeranyije abakinnyi b’Amavubi kwishyurwa miliyoni 75...

Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yasezeranyije abakinnyi b’Amavubi kwishyurwa miliyoni 75 Frw z’ibirarane

0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yemereye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi ko bagiye kwishyurwa ibirarane baberewemo by’angana na miliyoni 75 frw.

Shema Fabrice ni umwe mu baherekeje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino y’Umunsi wa Karindwi n’uwa Munani mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ubwo yaganiraga n’abakinnyi mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, yemereye abakinnyi ko agiye kubakemurira bimwe mu bibazo bari bafite kugira ngo bazarusheho kwitwara neza.

Kimwe mu byo yababwiye ni uko ibirarane bari bafitiwe mu mikino bakinnye muri 2025, bagiye kubyishyurwa ako kanya, abari mu mujyi wa Uyo muri Nigeria bakayahabwa mu ntoki, naho abadahari bakayabona kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025 binyuze kuri konti zabo.

Amafaranga yose hamwe abakinnyi bari baberewemo ni miliyoni 75 Frw. Aya arimo ay’ingendo n’aduhimbazamushyi two ku mukino wa Lesotho banganyijemo igitego 1-1.

Abakinnyi n’abatoza kandi bijejwe ko nibatsinda umukino uzabahuza na Super Eagles bazabona ibindi bihembo bishimishije nubwo Shema atigeze avuga ingano yabyo.

Abatoza na bo baberewemo imyenda yo mu mwaka ushize wa 2024, bijejwe ko bazabona amafaranga yabo mu gihe cya vuba.

Mbere y’uko asoza kuganira n’abakinnyi yabateguriye umukino wo kumenyana hagati yabo, binyuze mu bakinnyi bikozemo amatsinda ya babiri babiri, hatsinda arimo irya Manzi Thierry na Ishimwe Anicet bahamwe 100$ kuri buri wese.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo u Rwanda ruzakina na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium, mu gihe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025 ruzaba ruri muri Afurika y’Epfo gukina na Zimbabwe.

Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0.

Afurika y’Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n’amanota 13, Amavubi na Bénin zikagira amanota umunani, Nigeria ikagira arindwi, Lesotho ikagira atandatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.