Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, bitabiriye Siporo Rusange ya #CarFreeDay, yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye ndetse n’abamwe mu bayobozi mu mujyi wa Kigali.
Abakuru b’ibihugu byombi bakoze urugendo rw’amaguru rw’ibilometero 5, hagamijwe gushimangira ihame ryo kwimakaza ubuzima bwiza, ubwiyunge mu baturage no kubungabunga ibidukikije.
Nk’uko bimaze kumenyerwa kandi abandi bitabiriye iyi siporo rusange iba kabiri mu kwezi bakoze imyitozo itandukanye irimo kwiruka n’amaguru, gutwara amagare, imbyino gakondo no guterura ibyuma.
Habayeho kandi n’igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura ku buntu.
Nyuma y’iyi siporo rusange, Perezida Bassirou Diomaye Faye yashoje uruzinduko rw’akazi yaramazemo iminsi itatu mu Rwanda, aherekezwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe.