Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yatangaje ko bari gukoresha imbaraga zose zishoboka ngo bongerere amasezerano rutahizamu wayo Vinicius Junior ushobora kwerekeza muri Arabie Saoudite kuri miliyari 1,1$.
Vinicius ni umwe mu bakinnyi bari gufasha Real Madrid cyane, gusa mu mukino wabahuje na FC Barcelone bakayitsinda ibitego 2-1, yagaragaje imyitwarire itari myiza ntiyishimira gusimbuzwa.
Ibi byakuruye impaka ndende mu bakunzi b’iyi kipe babihuza no kuba atishimiye uko afashwe muri iyi kipe, ndetse akaba ashobora no kuyivamo igihe amasezerano ye azaba ageze ku musozo mu 2027.
Mu kiganiro Pérez yagiranye n’ikinyamakuru Defensa Central, yabajijwe niba uyu mukinnyi atari mu minsi ye ya nyuma muri Real Madrid, asubiza ko hari gukorwa igishoboka cyose ngo ntagende.
Yagize ati “Nta gahunda n’imwe ihari yo gutuma asohoka mu ikipe. Ntabwo twifuza kumugurisha ahubwo turashaka kumwongerera amasezerano, ni cyo kintu dushyizeho imbaraga cyane.”
“Icyo tugomba gukora ni ukongera kubyutsa ibiganiro, kandi agashyira umukono ku masezerano mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.”
Uyu Munya-Brésil w’imyaka 25 utabanye neza n’umutoza we Xabi Alonso, arifuzwa n’amakipe arimo Al-Ahli Saudi FC yo muri Arabie Saoudite, akaba yamuha amasezerano y’imyaka itanu kuri miliyari 1,1$.







