Home Amakuru Mu Rwanda Padiri Jean Francois Uwimana, uzwi mu njyana ya hip hop mu Rwanda,...

Padiri Jean Francois Uwimana, uzwi mu njyana ya hip hop mu Rwanda, yakiriwe bidasanzwe aturutse iburayi.

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Padiri Jean-François Uwimana,ni umwe mubapadiri bamaze kwamamara mu Rwanda kubera kuririmba injyana ya hip hop itamenyerewe cyane mubabwiriza ijambo ry’Imana mu Rwanda.

Padiri Uwimana yageze mu Rwanda avuye ku mugabane w’iburayi mugihugu cy’Ubudage aho yari yaragiye kwiga.

Padiri Jean-François Uwimana amaze imyaka irenga 12 aripadiri abarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu burengerazuba bw’u Rwanda, yakoze ibyo benshi babona nk’agashya ndetse byatumye yigwizaho abakunzi benshi biganjemo urubyiruko rukunda ubutumwa atambutsa mubihangano bye yifashishije injyana ikunzwe n’abajene.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, Padiri Jean Francois Uwimana yakiriwe bidasanzwe ndetse agirana ikiganiro n’abanyamakuru bari baje kumwakira.

Padiri Jean Francois yavuzeko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda avugako aje mu biruhuko ariko aje kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo afite yavuye mu Rwanda adasoje.

Yagize “Nishimiye kongera kugaruka mu Rwanda, nje mubiruhuko ariko ntabwo ari ibiruhuko gusa ngomba no kurangiza imishinga y’indirimbo navuye mu Rwanda ntasoje”

Padiri Jean François yasabye abanyarwanda byumwihariko abakunzi b’umuziki gukomeza kumushyigikira bakumva ibihangano bye, ahamyako yaje mubiruhuko nibisoza azasubira mu Budage agakomeza gahunda ye y’amasomo no gukora umurimo w’ivugabutumwa.

Padiri Uwimana yageze mu Rwanda avuye ku mugabane w’iburayi mugihugu cy’Ubudage aho yari yaragiye kwiga.

Padiri Jean François Uwimana umaze igihe mu Budage ku mpamvu z’amasomo, akunzwe mu ndirimbo zirimo “Araturinda”, “Yaratsinze”, “Loved you”, “Nyirigira”, “Twigendere”, “Ni Yezu”, “Kana k’iwacu” n’izindi…

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.