Paris, ku wa 22 Nzeri 2025 – Ousmane Dembélé yakoze amateka akomeye ubwo yegukanaga Ballon d’Or mu birori byabereye muri Théâtre du Châtelet i Paris, ahita anatangazwa nk’umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru ku isi muri uyu mwaka.
Uyu mukinnyi wo ku ruhande w’Umufaransa yagize umwaka udasanzwe mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Yafashije PSG kwegukana Champions League bwa mbere mu mateka yayo, ashyiraho “treble” y’amateka hamwe na Ligue 1 ndetse na Coupe de France.
Mu mikino ya Champions League, Dembélé yatsinze ibitego 8 anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego, yegukana n’igihembo cy’Umukinnyi w’irushanwa. Byongeye kandi, muri uyu mwaka wa 2025, yatanze umusanzu mu mikino 17 muri 27 yakinnye ku ikipe n’igihugu, ndetse atoranywa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa UEFA Champions League.
Dembélé yatsinze mu majwi arushijeho kuzamura izina rye imbere ya Lamine Yamal uri kuzamuka cyane muri Barcelona, Achraf Hakimi bakinana muri PSG, na Mohamed Salah wa Liverpool wagaragaje umwaka ukomeye. Raphinha wa Barcelona na we yari mu bakandida bakomeye.
Iyi ntsinzi yatumye Dembélé ahabwa ikuzo rikomeye, kuko atwaye Ballon d’Or mu gihe PSG yandikaga amateka atazibagirana.