Home Amakuru Mu Mahanga Nyuma y’imyaka 45, Maria yongeye guhura n’impanga ze yambuwe n’abaganga ubwo bari...

Nyuma y’imyaka 45, Maria yongeye guhura n’impanga ze yambuwe n’abaganga ubwo bari bafite amezi umunani gusa

0

Umugore witwa Maria Verónica Soto w’imyaka 64 wo muri Chile yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kongera guhura n’abakobwa be babiri b’impanga nyuma y’imyaka 45 abambuwe n’abaganga, ubwo bari bafite amezi umunani gusa.

Maria Beatrice na Adelia Rose b’imyaka 46, bahuriye na nyina mu mujyi wa Concepción muri Chile nyuma y’imyaka 45 barererwa mu Butaliyani.

Mu 1979, Chile, igihugu giherereye mu majyepfo yo ku mugabane wa Amerika cyari kiyobowe n’igutugu cya General Augusto Pinochet, ni bwo Veronica wari ufite imyaka 19 yabyaye izi mpanga, abyarira mu mujyi wa Hualpén.

Ubwo izi mpanga zari zifite amezi umunani, ibitaro byarazitwaye, byitwaza ko nyina adashoboye kuzitaho gusa bamusezeranya kuzazitaho.

Uyu mubyeyi amaze igihe kinini atababona, yagiriwe inama yo kujya ku rukiko, aza kumenya ko abana be basigaye barerwa n’umuryango wo mu Butaliyani ndetse n’ibyemezo by’amavuko byahinduwe bikandikwa kuri abo babarera.

Ku butegetsi bwa Pinochet, bwaranzwe n’igutugu, impinja zirenga igihumbi zambuwe imiryango yazo, zihabwa imiryango izirera cyane cyane iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku mugabane w’u Burayi bihabanye n’amategeko.

Verónica yagize ati “Bamwe mu bana bavaga mu miryango ikennye, ndetse wasangaga bamwe mu babyeyi nta burenganzira bagiraga bwo kuba barega bitandukanye n’ubu.”

Mu 1980, hagaragaye abantu batanu bari bakurikiranweho kwiba abana bakabagurisha mu banyamahanga kuri 50.000$ mu buryo buhabanye n’amategeko. Mu bashinjwe harimo abakora mu nzego z’ubuzima, abanyamategeko, abapadiri n’abapasiteri bifite aho bihurira n’ikirego cya Veronica.

Verónica yatangiye urugendo rwo gushaka abakobwa be mu 2020, abifashijwemo n’umuryango utegamiye kuri Leta ufasha abana gusubirana n’imiryango yabo, Nos Buscamos, nyuma bamufata ibizamini by’utunyangingo ndangasano (ADN) kugira ngo afashwe kubona abakobwa be.

Yavuze ko atigeze acika intege ahubwo yakomeje gukurikirana, yizeye ko azongera akabonana n’abakobwa be.

Ku wa 10 Nzeri 2025, ni bwo aba bakobwa b’impanga bavuye mu Butaliyani basubira muri Chile aho bari bagiye guhura na nyina ubabyara nyuma n’imyaka myinshi baratandukanye.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.