Indirimbo nyinshi z’umuraperi Sean ’Diddy’ Combs wamamaye mu ruganda rw’umuziki nka P. Diddy, ziri gukomanyirizwa ubutitsa kuri radiyo zikomeye muri icyo gihugu.
TMZ yatangaje ko yavuganye n’ubuyobozi bwa radiyo nyinshi zikomeye muri Amerika, ikabwirwa ko indirimbo z’uyu muhanzi zamaze guhagarikwa cyane nyuma y’amashusho y’uyu muhanzi yagiye hanze muri Gicurasi ari gukubita Cassie bahoze bakundana.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba radio nka Audacy, bavuga ko indirimbo z’uyu muhanzi n’ibindi bikorwa bimuvuga imyato byatangiye guhagarikwa kuri iyi radiyo mu mpera za Gicurasi no mu ntangiro za Kamena, ubwo hajyaga hanze amashusho ye akubita Cassie.
Amakuru avuga ko ibindi bitangazamakuru bya Audacy byahagaritse gucuranga ibihangano bye burundu, ubwo yafungwaga mu ntangiro z’iki cyumweru.
Umuvugizi wa iHeartRadio we yatangaje ko bagiye bahagarika gucuranga imiziki ya Diddy mu bihe bitandukanye bitewe n’ishami ry’iki gitangazamakuru.
Avuga ko nk’ishami ryabo ricuranga imiziki ya Hip Hop rya Jam’n94.5 riherereye mu Mujyi wa Boston ryahagaritse kumucuranga umwaka ushize ubwo Cassie Ventura yahishuraga ihohoterwa yamukoreye bakundana.
Ni mu gihe 99.1 KGGI yo yahagaritse gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi ubwo hajyaga hanze amashusho akubita uyu wari umukunzi we.
Radiyo 93.5 KDAY, yo yabwiye TMZ ko itagicuranga indirimbo z’uyu muhanzi n’ubwo itavuga igihe yabitangiriye.
N’izindi radiyo nyinshi zafashe umwanzuro nk’uw’izi, zireka gucuranga ibihangano by’uyu muhanzi, igisigaye cyibazwa ni uburyo imbuga zicururizwaho imiziki zirabyitwaramo, bamwe bibazo niba nazo zahitamo gusiba indirimbo z’uyu muhanzi nk’uko byagendekeye R. Kelly.
Diddy yafunzwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 16 Nzeri. Amashusho yashyizwe hanze na TMZ amugaragaza ari kumwe n’inshuti ze binjira muri Park Hyatt hotel i New York, abashinzwe umutekano bakamutandukanya nazo mu buryo butunguranye ndetse akambikwa amapingu ari nabwo ahita ajyanwa mu buroko.
P. Diddy w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza n’ubwo abamwunganira bavuga ko nta kibazo afite cyatuma abikora.
Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba. Ntabwo igihe azasubirira imbere y’urukiko kiramenyekana.