Umugore wo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagari ka Rugarama,mu Murenge wa Nyamirambo,mu karere ka Nyarugenge, arashinja nyina kumutwara umugabo, byatumye afata icyemezo cyo kuba avuye muri urwo rugo, rukigarurirwa na nyina.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko nyina yaje kuba ahahoze ari we mu buryo bwo kubafasha ariko yababajwe nuko yaje kumutwara umugabo avuga ko bangana mu myaka.
Yabwiye Radio/TV1 ati “ Mama wange yaje kuba iwanjye maze imyaka itanu nshyingiwe. Aho ahagereye rero muri iyo myaka, nibwo hatangiye kuza impinduka n’umugabo wange.
Nkanjye nk’umubyeyi w’urugo, twajyaga tujya inama y’uburyo dukoresha amafaranga, kumpa lasiyo ( guhahira urugo), tugashyira hamwe ibyo duhaha. Izo nama rero byararangiye, izo nama twajyaga, guhahira urugo, mbese ibyo twakoraga byose atangira kujya abikorana na mama wange.”
Uyu mugore avuga ko yasabye umugabo we ko baganira kuri icyo kibazo cyo kuba yarasimbuwe na nyina ariko umugabo we akamwima amatwi.
Ati “Nsaba rero ko twazicara, tukaganiriza mama wange mu buryo bw’ikinyabupfura, tukamwumvisha ko inzu yaje kutubana nto kubera urubyaro, ko nawe yakwimuka ariko atari mu buryo bwo kumwirukana ariko twakomeza tukabana ariko tutari kumwe mu nzu. “
Yakomeje agira ati “ Ibyo ni ibintu nasabye umugabo nk’imyaka ibiri, mbona ntanyumva ageraho aranyihorera. Bakaba bari mu kigero kimwe n’icya mama umbyara.imyaka mama afite ni nayo umugabo wange afite ari nayo mpamvu nkeka ko yamunsimbuje.”
Uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe nuko abantu basigaye bavuga ko nyina yamutwariye umugabo.
Umugabo we ahakana ibyo ashinjwa ahubwo akavuga ko ari umugore wataye urugo.
Ati “ Uriya ni umugore wange , icyo nshaka kukubwira ni uko biriya atari ukuri . Njye ndi umugabo w’imyaka 53, ntabwo nashatse urugo kugira ngo ndukinemo, nashatse urugo kugira ngo nubake.”
Nyina w’umukobwa nawe abyamaganira kure ahubwo akavuga ko umukobwa we ashaka kumuharabika.
Ati “ Umukwe wange ntanamafaranga agira, nta bwiza agira, ntabwo nsambana nawe , nta nundi nasambana nawe.Nemera imana yo mu ijuru.”
Icyakora abaturage baturanye n’uyu muryango bo bavuga ko batunguwe n’ibyabaye ubwo babonaga nyirabukwe yinjira urugo.
Amakuru avuga ko uyu muryango wamaze kugeza ikirego cya gatanya mu rukiko biteganyijwe ko bazaburana mu 2027.
Icyakora umugabo we akaba yari yaramaze gusaba gatanya y’agateganyo.






