Home Uncategorized NYAMIRAMBO: Ishyaka PDI ryasabye abaturage kuzatora abadepite bayo na Paul Kagame wa...

NYAMIRAMBO: Ishyaka PDI ryasabye abaturage kuzatora abadepite bayo na Paul Kagame wa FPR

0

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko no kwamamaza umukandida Paul Kagame bahisemo gushyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu karere ka Nyarugenge.

PDI yasabye abanyamuryango bayo bo mu Karere ka Nyarugenge mu mirenge ya Nyakabanda, Rwezamenyo n’ahandi bari bateraniye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, kuzatora umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari we Paul Kagame no gutora abadepite ba PDI kugira ngo izabashe gufatanya n’abandi gushyira mu bikorwa gahunda ye nziza yo guteza imbere u Rwanda.

Perezida w’Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragarije abaturage ko batibeshye guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko yagejeje u Rwanda kuri byinshi.

Yagaragaje kandi ko ishyaka PDI riri gusaba Abanyarwanda amajwi aryinjiza mu Nteko kugirango rijye gufatanya n’abandi bazaba batorewe kuyinjiramo. Yakomeje avuga ko mu Nteko bazaba baharanira gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka itanu iri imbere bityo ko Abanyarwanda bakwiye kubagirira icyizere.

Yagize ati “Turi gusaba amajwi atuma tujya mu Nteko kugira ngo dufatanye n’abandi kujya impaka, gutegura no gushyiraho amategeko azatuma byose bishoboka. Icya kabiri dusaba ni ukugira ngo badutore ya guverinoma izaba irimo ba minisitiri batandukanye tubabaze uko bari gukora kugira ngo gahunda ya Perezida ishyirwe mu bikorwa dufatanyije n’abandi.”

Ishyaka PDI ryari rifite mu Nteko Ishinga Amategeko imyanya ibiri ariko ni ku nshuro ya mbere ryiyamamaje ku mwanya w’Abadepite ritari kumwe na FPR Inkotanyi.

Rishimangira ko kwiyamamaza ku giti cyaryo bishingiye ku kuba mu myaka rimaze ryaraherekejwe rikaba rimaze gukura ku buryo ryizeye ko Abanyarwanda bazarigirira icyizere rigatorwa.

Perezida w’Ishyaka PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748