Mutoni Ruth ufite imyaka 22 ni umugore w’abana babiri ukora bombo mu buki, amata n’isukari akaba azikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi. Kuri ubu, afite intumbero zo kuzubaka uruganda rukorera bombo mu Rwanda ngo kuko yabonye ari ibintu bishoboka cyane.
Mutoni yatangiye gukora bombo mu 2020. Ni bombo zimeze nka shokora aho zifite umwimerere w’ubuki, isukari n’amata, zikaba zikozwe mu buryo zitera imbaraga uziriye wese.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, Mutoni yavuze ko yatangiye gukora bombo akuye ubumenyi ku mugabo we. Yongeyeho ko yabanje kwitinya ariko gahoro gahoro agenda akora nke, abaziriye bakamubwira ko ziryoshye.
Ati “Ntangira kuzikora, nabyigiye ku mugabo wanjye, ntangira mbona ari ibintu bigoye ariko ndavuga nti reka ngerageze kuko mu Rwanda nta bombo dukora ziragera aho zimenyekana. Ntangira gutyo bigoranye ariko tukazikora, mu kwezi twakoraga bombo 100 cyangwa 150 kugeza ubwo abantu babimenyereye dutangira kuzongera noneho.”
Bombo ze zigura 100 Frw kuri buri imwe. Mu kwezi ashobora gucuruza bombo 300 kugeza kuri 500 bitewe n’uko nta mashini zifatika bafite.
Yavuze ko mu minsi ishize babonye ibihembo bya Youth Connect bituma bongera kwisuganya ku buryo batangiye gukora bombo 50 ku munsi kandi zikanabona amasoko zose.
Mutoni yavuze ko imbogamizi bafite mu gukora bombo ari ibikoresho bike n’uburambe buke ku buryo aramutse abonye ahantu yiyongerera ubumenyi byamufasha cyane.
Ati “Indi mbogamizi ni imashini zidufasha gutunganya ubuki n’amata ikabivanga, irahenda cyane bigatuma tudakora nyinshi. Indi ntabwo turabona ibyo dupfunyikamo neza ku buryo byadufasha. Amasoko ntabwo araba menshi na yo, urebye imbogamizi ni izo ngizo.”
Mutoni yavuze ko gukora bombo harimo inyungu nyinshi ku buryo wabikoze kinyamwuga byaguha amafaranga menshi.
Yongeyeho ko bishobora kukwinjiriza amafaranga menshi mu gihe wabikoze ubyitayeho unafite amasoko.
Yagiriye inama abakiri bato yo kwitinyuka cyane cyane igitsina gore, bagakora ibintu bibarimo kandi bakagerageza kuba inyangamugayo no gukora cyane ngo kuko kuri ubu urubyiruko n’abakobwa bahawe umwanya kandi ubuyobozi bubitayeho cyane.
Ati “Turi mu gihugu kiri gutanga amahirwe ku rubyiruko cyane cyane igitsina gore, rero nabagira inama yo gutinyuka bagashyira hanze impano ibarimo. Nibareke kwitinya cyangwa kumva ko bakorera abandi, oya rwose. Iyo mpano ikurimo wayibyaza umusaruro mu gihe wagize intumbero nziza.”
Kuri ubu Mutoni akoresha abakozi batatu amenyereza gukora bombo, akaba afite intumbero zo kuzubaka uruganda rutunganya bombo mu buki, amata n’isukari. Yavuze ko azashyirwa ari uko uru ruganda arwubatse kuko yabonye ko ari ibintu bishoboka.