Niyonizera Judith, wamamaye cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda bitewe n’umubano we wa kera n’umuhanzi Safi Madiba, yagaragaje ko yitegura kongera kwibaruka.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Judith yagaragaye yambaye agakabutura gato n’agasutiye k’umukara, yafunguye ibipesu by’ishati agaragaza inda ye y’imvutsi, ari kumwe n’umugabo we King Dust ndetse n’imfura yabo.
Yaherekeje ayo mashusho amagambo yuje amarangamutima agira ati:
“Iyi ni inkuru yanjye.”
Nyuma yaho, yongeye gusangiza ifoto ye agaragaza ko atwite, ayiherekeresha amagambo agira ati:
“Shimwa Mana.” 🙏
Nubwo benshi bamushimiye bamwifuriza urubyaro rwiza n’amahoro, abandi ntibabashije guhisha ko batishimiye uburyo agaragaza inda ye, bavuga ko bitajyanye n’icyubahiro cy’umubyeyi.
Umwe mu bakoresha Instagram witwa Uwimana2669 yagize ati:
“Aha mba nshitse intege cyane, umubyeyi kwanika inda gutya… kweli?”
Judith yamenyekanye cyane mu rukundo rwe na Safi Madiba, bakoze ubukwe mu 2017, ariko baza gutandukana mu 2023. Nyuma yo gutana, yaje kongera gukundana na King Dust mu 2021, babyarana umwana w’imfura mu 2023, banasezerana imbere y’Imana muri Gicurasi 2025.
Kuri ubu, uyu mubyeyi yiteguye kwibaruka umwana wa kabiri, ashimira Imana ku rugendo rwe rushya rw’urukundo n’ubuzima bushya bw’umuryango we. 👨👩👧👦✨