Home Amakuru Mu Rwanda Niyo Bosco yagaragaje umukunzi we bwa mbere, amutera imitoma ku isabukuru ye

Niyo Bosco yagaragaje umukunzi we bwa mbere, amutera imitoma ku isabukuru ye

0

Umuhanzi Niyo Bosco usigaye yari yeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku nshuro ya mbere yagaragaje umukunzi we ubwo yamuteraga imitoma ku isabukuru ye.

Uyu muhanzi yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’uwo mukobwa maze akayiherekeresha amagambo y’urukundo.

Yanditse ati: “Ku munsi nk’uyu amarangamutima y’urukundo yavubuwe mu kirere cy’umubumbe w’Isi, gira isabukuru yuje umunezero. Wavukiye kugira ngo umutima wanjye ugukunde kandi ugukundwakaze.”

Yongeraho ati: “Singukunda gusa ahubwo uburyo nkunda n’urwo ngukunda, ramba, gwiza amafaranga, gwiza urukundo, kandi byose nk’ugomba ni urukundo nyarwo, ndabihamya rwose ko urukwiye. Imana iguhe umugisha kandi ikomeze ingabire umugisha binyuze mu kukugira iruhande rwanjye.”

Amakuru ahari avuga ko Niyo Bosco n’iyi nkumi yitwa Mukamisha Irene bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse bakaba baratangiye urugendo rwo kuba barushinga.

Niyo Bosco ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu muziki yaba mu gucuranga gitari cyangwa umwanditsi mwiza, kugeza ubu akaba yaramaze kwiyegurira umuziki uramya ukanahimbaza Imana.

Hashize iminsi, Niyo Bosco, ashyize indirimbo yitwa ‘Daddy God’, ari nayo ya mbere yashyize hanze kuva yafata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.