Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w’ubuheta, Gisa Nia Ryan wujuje imyaka 7 y’amavuko.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza umuhungu we ariko asangiza abamukurikira ibintu 10 uyu mwana we yihariye.
Kimwe mubyo uyu mwana yihariye, Anita Pendo yavuze ko kuvuka kwe byatunguranye kuko yaraye amajoro abiri mu bitaro yagiye kubyara maze muganga yabona bitangiye gukomera agafata icyemezo cyo guterura munda uyu mwana.
Anita Pendo yakomeje avuga ko uyu ariwe mwana usa na se cyane mu bana babiri yabyaye , yagize ati ” Niwe udafitemo ishusho yanjye habe” Anita Pendo, yakomeje avuga ko nubwo badasa ariko ikijyanye n’imico cyo yamukurikije yagize ati ” Niwe ufite vibes zanjye 100% sinari kuviramo aho
“Uyu muhungu wa Anita Pendo yabonye izuba tariki 05 Ukwakira 2018, akaba ari umwana w’ubuheta wa Nizeyimana Alphonse “Ndanda” ndetse na nyina Anita Pendo, Ryan akaba avukana na mukuru we Randa Nia Tiran we wabonye izuba tariki 29 Kanama 2017.
View this post on Instagram