Umuraperi ukomeye ku Isi, Nicki Minaj, ari mu kaga ko gutakaza inzu ye ihenze ya miliyoni 20 z’amadolari[arenga miliyari 28 Frw] iherereye muri Los Angeles, nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga yategetswe n’urukiko kubera ikirego cyatanzwe n’umugabo bivugwa ko yakorewe ihohoterwa n’umugabo we, Kenneth Petty, mu 2019.
Nk’uko byatangajwe na Page Six inyandiko z’urukiko zagaragaje ko Thomas Weidenmüller ariwe watanze ikirego ashinja Nicki Minaj n’umugabo we kwanga kwishyura amafaranga arenga $500,000 (asaga miliyoni 724 Frw) yategetswe n’urukiko nyuma y’uko Petty ahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu ibaruwa yanditswe n’abunganira Weidenmüller, basabye urukiko guteza cyamunara inzu ya Nicki Minaj, iri mu gace ka Hidden Hills kugira ngo amafaranga y’urubanza yishyurwe.
Abanyamategeko ba Weidenmüller bavuga ko kugurisha iyo nzu byahita byishyura umwenda wose, kandi ko kuba Nicki Minaj akomeje kwanga kwishyura ari ibintu bitumvikana kubera ubutunzi bwe buhambaye.
Kenneth Petty, umugabo wa Nicki Minaj, yigeze gukatirwa igihano kubera icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze mu 1995 ndetse yanditswe ku rutonde rw’abantu bahamijwe ibyo byaha. Mu 2019, Thomas Weidenmüller yamureze ku bwo kumukubita, biza gutuma urukiko rutanga icyemezo cyo kumuha indishyi.
Gusa nyuma y’imyaka itanu, uwo mugabo avuga ko Petty na Minaj banze kwishyura ayo mafaranga, bityo asaba ko inzu yabo ifatirwa kugira ngo ahabwe ibyo yemerewe mu mategeko.
Inzu ya Nicki Minaj iri mu gace k’abaherwe ka Hidden Hills muri Los Angeles, ifite ibyumba 11, ‘piscine’ nini, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri n’ibindi. Ni imwe mu nzu zihenze z’abahanzi bo muri Amerika. Yayiguze mu 2022.
Kugeza ubu, Nicki Minaj cyangwa abamwunganira ntibaragira icyo batangaza ku birego bishya byo kwishyuzwa ayo mafaranga. Uyu muhanzi afite umuyungo ubarirwa muri miliyoni 190$.