Ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari mu rwego rw’ubukerarugendo, bahuriye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.
Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 20, aho abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.
Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu. Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese.”
REBA Amafoto :
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.