Uwigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw akegukana iyi kipe mu gihe izaba ishyizwe ku isoko.
Mu butuma burebure yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Sadate yavuze ko miliyari 1 Frw y’ayo mafaranga azatanga izasaranganywa amatsinda y’abafana kugira ngo yihanagure icyuya yabize, naho indi miliyari 1 Frw ikishyurwa amadeni kugira ngo yirinde birantega.
Sadate yagize ati ::
OFFRE YA ZAHABU KURI MURERA
————-‐—‐——————–
Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :
1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize;
2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega;
3. Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mugihe cy’Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka;
4. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga Umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;
5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo;
6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru;
7. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza;
8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda;
9. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare,…;
10. Nyuma y’Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere,
NB:
1. iyi offer iri valide kugera kuwa 25 Ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza anniversaire yanjye nkata 🎂 nabakunzi banjye bo muri Gikundiro turi munyanja y’ibyishimo;
2. Habayeho ibiganiro byibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza championnat neza;
3. Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20% naho ikibuze offer yamanukaho 20%
Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.
Sadate Munyakazi