Urwo ruganda TKMD ,ruherereye mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire mu Cyanya cy’inganda cya Rwamagana rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi ziri hagati 800.000 na 1.000.000.
Mu ijambo Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin , yagejeje ku bitabiriye uwo muhango ,yavuze ko urwo ruganda ari igisubizo ku kibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa kwa muganga u Rwanda rwatumizaga mu mahanga zikahagera zitinze kubera kuzibura .
Dr Nsanzimana yanavuze ko urwo ruganda, urubyiruko ruzarwugikiramo byinshi birimo amahirwe yo kubona akazi .
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ,yanakomeje avuga ko urwo ruganda rugiye kuba igisubizo no ku batuye umugabane w’Afurika kuko ikibazo cyo kubura inshinge zikoreshwa mu mavuriro no mu bitaro u Rwanda rwari rugisangiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika byazitumizaga hanze y’umugabane w’Afurika .
Inshinge zikoreshwa kwa muganga zikorerwa muri urwo ruganda zigiye koherezwa muri bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muryango w’ Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika dore ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNICEF ryamaze gusaba gutanga isoko kugira ngo zijyanwe kwifashishwa muri ibyo bihugu.