Home Amakuru Mu Rwanda Mu mikino Olympic, umunyarwandakazi ukina arwanisha inkota yakuwemo n’umuyapani

Mu mikino Olympic, umunyarwandakazi ukina arwanisha inkota yakuwemo n’umuyapani

0

Ku munsi wa mbere imikino ya Olempike itangiye mu gihugu  cy’Ubufaransa, umunyarwandakazi Uwihoreye Tufaha ukina arwanisha inkota yakuwemo n’umuyapani Miho Yoshimura.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024 i Paris mu Bufaransa, umunyarwandakazi Uwihoreye Tufaha wahatanaga mu kurwanisha inkota ya ‘Epée’ yasezerewe mu ijonjora rya mbere atsinzwe n’Umuyapani Miho Yoshimura amanota 15-7.

Ni imikino yitabiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, mbereye yaho umukuru w’igihugu akaba yaritabiriye inama yiga ku iterambere rya Sports.

Muri iyi nama, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro akaba yarashimye Perezida w’u Rwanda imbaraga ashyira mu kubaka ibikorwa remezo bya Sports, avuga ko ibindi bihugu bikwiye kwigira ku Rwanda, bikimakaza umuco wo kubaka ubukerarugendo bushingiye kuri Sports.

Uwihoreye Tufaha ukina arwanisha inkota yakuwemo n’umuyapani Miho Yoshimura.
Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748