Home Amakuru Mu Rwanda Mu kirere cya Kigali hagiye gutangira kugaragara indenge nto zitwara abagenzi nk’ama-taxi

Mu kirere cya Kigali hagiye gutangira kugaragara indenge nto zitwara abagenzi nk’ama-taxi

0

Mu minsi iri imbere mu kirere cy’Umujyi wa Kigali hazaba hagaragara indege nto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange buzwi nka taxi, mu kurushaho kwimika ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwo mu kirere bwifashisha indege nto zitwara mu mijyi buzwi nka Urban Air Mobility (UAM).

Ni ubwikorezi bugiye kuzanwa bwa mbere muri Afurika n’Ikigo cy’Abashinwa cyitwa EHang, kimaze kuba ubukombe ku rwego mpuzamahanga mu ikoranabuhanga rigezweho mu by’indege no gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Iyo gahunda igiye gutangirizwa mu Nama Nyafurika ya 9 yiga ku guteza imbere Ubwikorezi bwo mu Kirere iteranira i Kigali ku wa 4-5 Nzeri 2025, ikaba igiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abashinwa Kizobereye Gukora Imihanda n’Ibiraro (CRBC).

Bivugwa ko Isosiyete Mpuzamahanga ya EHang, ifitanye imikoranire na CRBC isanzwe ikorera mu Rwanda no mu bindi bice by’Afurika no ku Isi mu kurushaho kwagura isoko ryayo ku rwego mpuzamahanga, bakaba baramaze gutangiza indege nto za mbere zikoresha amashanyarazi (eVTOL) zo mu bwoko bwa EH216-S.

Gutangiza umushinga w’indege zikora taxi mu Rwanda, bishimangira umwanya w’u Rwanda wo kuba icyicaro cy’ahageragerezwa hakanatangirizwa ikoranabuhanga mu by’indege.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu gufatanya na CRBC bizayifasha kubyaza umusaruro ubunararibonye n’ubuhanga bwayo mu bwenjenyeri mu gihe u Rwanda rugamije kubaka uruhererekane rw’Ubwikorezi bwo mu Kirere bugezweho (AAM), rikaba ari ikoranabuhanga rigezweho rifasha kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda, bugahuza imiryango kandi bugatanga n’uburyo burambye bw’ubwikorezi.

Kugurutsa bwa mbere iyo ndege ya EH216-S bizaba bigize intambwe ikomeye cyane muri Afurika n’akabarore k’amavugurura n’amabwiriza bikenewe kugira ngo ubu bwikorezi burusheho gushinga imizi muri Afurika.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy, yagize ati: “U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka ahazaza hahebuje, aho imijyi izaba irushijeho guhuzwa ndetse n’ubukungu bukaba burushaho gutera imbere binyuze mu bisubizo bishya by’ubwikorezi.”

Yakomeje ahamya ko ubufatanye bw’u Rwanda na CRBC butanga umusingi ukomeye wo kuzana ikoranabuhanga rishya n’ubunararibonye.

Ati: “Mu gukorana kuri izo ngendo zo mu kirere z’amateka, ntituri kugaragaza gusa ahazaza h’urwego rw’indege ahubwo turanashimangira ukwiyemeza kwacu mu guteza imbere ikirere cy’ubwikorezi bwo mu kirere butekanye, buteye imbere kandi bugenzurwa kinyamwuga.”

HUANG Oifin, Umuyobozi wa CRBC mu Rwanda, na we yavuze ko batewe ishema no gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mushinga ushyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo kuba intangarugero mu ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’indege.

Ati: “Mu kubyaza umusaruro imbaraga dufite mu bwubatsi n’umubano mpuzamahanga, twiteguye gukorana n’u Rwanda mu kurushaho kugenzura amahirwe ari mu bukungu bucyiyubaka maze tugahanga uburyo bushya bw’iterambere ku mugabane.”

CRBC ni ikigo gikorera mu bihugu birenga 70 kikaba gitanga serivisi zo kubaka imihanda, ibiraro, ibyambu, imihanda ya gariyamoshi, ibibuga by’indege no kubicunga byose.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.