Home Amakuru Mu Mahanga Mohamed Salah, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza

Mohamed Salah, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza

0

Rutahizamu wa Liverpool, Mohamed Salah, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi Mwiza muri Shampiyona y’u Bwongereza mu batowe n’abakinnyi “PFA Player of the Year”, aba uwa mbere ugihawe inshuro eshatu.

Uyu Munya-Misiri yabaye uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize, aho yatsinze 29 atanga n’imipira 18 yavuyemo ibindi bityo bihesha Liverpool kwegukana igikombe.

Abajijwe niba ubwo yari mu Misiri yarajyaga atekereza ko yazegukana ibihembo nk’ibi, Salah yavuze ko byahoze ari inzozi.

Ati “Cyane rwose kuko nahoze ndota kuzaba umukinnyi ukomeye w’icyamamare nkabona ibitunga umuryango wanjye, gusa ntabwo watekereza ibikomeye uri mu Misiri. Iyo ukora ugenda ubona ibintu mu buryo butandukanye ari nako ugira intego zikomeye zagutse.”

Ni ku nshuro ya gatatu Salah yegukanye iki gihembo kuko yanagitwaye mu 2018 na 2022.

Ku rundi ruhande, Morgan Rogers wa Aston Villa yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto.

Muri rusange, ikipe nziza y’umwaka yiganjemo abakinnyi ba Liverpool na Arsenal, aho umunyezamu ari Matz Sels (Nottingham Forest), abakina inyuma ni William Saliba, Gabriel Magalhães (Arsenal), Milos Kerkez (Bournemouth wagiye muri Liverpool) na Virgil van Dijk.

Abakina hagati ni Alexis Mac Allister na Ryan Gravenberch (Liverpool) na Declan Rice (Arsenal). Abakina imbere ni Mohamed Salah (Liverpool), Alexander Isak (Newcastle) na Chris Wood wa Nottingham Forest.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748