Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba ry’umwaka wa 2020, Nishimiwe Naomie, yamuritse igitabo yise ‘More Than Crown’, ashimira umugabo we wamushyigikiye.
Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya bwa Naomie akiri muto, amaze gutsindira ikamba ndetse n’ubuzima bwe nyuma y’urushako, icyo ashingiraho avuga ko yacyanditse kuko yizera ko hari abo yabera isomo nkuko na we hari abo yakwigiraho.
Ni igitabo cyamurikiwe mu birori byabaye mu ijoro ry’itariki 14 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center, byitabiriwe n’abatari bake biganjemo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Miss Naomie yavuze ko yatunguwe n’uburyo yashyigikiwe.
Ati: “Ndishimye cyane, natunguwe cyane no kubona abantu baje, natunguwe no kubona abantu bagize ibitabo ari benshi, ni igitabo cyiza kirimo ubuzima bwanjye ni yo mpamvu navuze ko hari ibyo wanyigiraho nanjye hari ibyo nakwigiraho.”
Miss Naomie Nishimwe avuga ko yamenyanye n’umugabo we Michael Tesfy hari ibyo yatangiye kwandika, ariko yamushyigikiye cyane ari byo ashingiraho amushyira imbere mu bakwiye gushimirwa.
Ati: “Navuga ko natangiye ntari kumwe na Michael ahubwo yamenye ko hari ibyo nanditse turimo kwitegura ubukwe bwacu. Nta na kimwe yigeze ambangamiraho ahubwo yaranshyigikiye cyane yampaga umwanya wanjye wo kubyitaho.”
Ubwo yari asabwe kuvuga abo yashimira, Miss Naomie yavuze ko ashima Imana yamushoboje, agashima Mutesi Jolly avuga ko asobanuye ‘ugushyigikira’, ndetse n’umugabo we Michael Tesfy avuga ko yakunze kumutera ingabo mu bitugu.
Uyu munyarwandakazi usanzwe ari mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko umwaka wa 2025 wamubereye uw’ingorane (challenges) ariko ngo warushijeho gutuma yimenya neza nka Nishimwe Naomie agasobanukirwa kurushaho ibyo ashoboye.
Igitabo More Than Crown gifite paji 184 aho avuga ko ibyo yashakaga gushyiramo byose yumva yarabishyizemo akaba ateganya kukimurika no mu bindi bihugu birimo na Uganda ateganya kukimurikamo mu mwaka utaha wa 2026.







