Ku mugoroba wo ku wa 1 Ugushyingo 2025, abantu batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibirori by’akataraboneka bya “The Silver Gala”, byateguwe na Sherrie Silver, umubyinnyi n’umuyobozi w’imyidagaduro umaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Ni ibirori byahuje ibyamamare n’abanyabirori benshi bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Mu byaranze iri joro, harimo igikorwa cyo kugura umwenda w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) wasinyweho n’abakinnyi bayo bose.
Nyampinga w’u Rwanda, Jolly Mutesi, ni we watsindiye uyu mwenda nyuma yo kuwugura 1000 $ (asaga miliyoni 1,4 Frw), ahigitse abandi bari bahagaze ku giciro cy’amadorali 700$.
Jolly yavuze ko awuguriye kuwugira umutako w’agaciro mu rugo rwe, nk’ikimenyetso cy’urukundo afitiye siporo ndetse no gushyigikira umuryango ufasha abana washinzwe na Sherrie Silver.










