Home Amakuru Mu Rwanda MISS NISHIMWE NAOMIE AHEREKEJWE N’INSHUTI ZE YAKOREYE IBIRORI BYA ‘BRIDAL SHOWER’ MU...

MISS NISHIMWE NAOMIE AHEREKEJWE N’INSHUTI ZE YAKOREYE IBIRORI BYA ‘BRIDAL SHOWER’ MU MUJYI WA DUBAI.

0

Ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, byabaye tariki 29 Nzeri 2024 bamufasha gusezera kubukumi ababyeyi bamugira inama zuko azitwara murugo rushya agiye kubaka.

Miss Nishimwe Naomie witegura kurushinga mu minsi iri imbere, ku wa 29 Nzeri 202, yakoreye mu Mujyi wa Dubai ibirori bya ‘Bridal Shower’.

Ibi birori byo gusezera ku rungano byabereye mu gace ka ‘Dubai Marina’, byitabiriwe n’abavandimwe ba Nishimwe n’inshuti zabo zari zabaherekeje.

Mu minsi ishize nibwo Nishimwe yatunguranye atangaza ko azakora ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay ku wa 29 Ukuboza 2024.

Miss Nishimwe Naomie witegura kurushinga mu minsi iri imbere

Itariki y’ubukwe bw’uyu mukobwa n’umukunzi we yayitangaje nyuma y’uko muri Mutarama 2024 yambitswe impeta n’urukundo.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay witegura kurushinga na Nishimwe, ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE (@ibyamamaretv)

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748