Miss Nishimwe Naomi ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020, ku nshuro ya mbere yahishuye uko kubona amanota make mu cya Leta byatumye akomeretswa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro “Girls Impact Gathering-Girls rising for Family & Nation (Isaiah 61:3-4)’ yahuriyemo n’abantu banyuranye barimo n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera.
Ubwo yari muri bake bagombaga gusangiza ubuzima banyuzemo abagore n’abakobwa bari bitabiriye kugira ngo ubuhamya bwabo bazabwifashishe ntibazatsikire ah obo batsikiye Miss Naomie yavuze ko hari aho yageze akababara nyuma yo gutsindira ikamba.
Nyuma yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2020, amanota y’abakoze ikizamini cya Leta yaratangajwe icyo gihe na Naomie yari mu bagikoze, gusa ayo yagize yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo no mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko agiye gusohora igitabo ‘Beyond A Crown’, hari abamwandikiye bamubwira ko batazagisoma “kuko umuntu wagize amanota make, nta gitabo yakwandika.” Avuga ko byamubereye igikomere kinini kuburyo atigeze yifuza na rimwe kubivugaho.
Miss Naomi avuga ko ubwo yari agiye kwiyandika mu bahataniye ikamba yari yizeye ko icyo agiyemo cyose kigomba kuba ariko nubundi bitamubuzaga kwiragiza Imana.
Yagize ati: “No kwiyandika ubwabyo ni uko niyumvagamo imbaraga ko icyo mpagurukiye cyose kiraba, nabaza abo tuvukana uko babina, bambwira ngo nzaba nk’igisonga, nkajya gusenga, nti Mana urebe ukuntu ndi gusenga, uko ndi kwiyiriza, nzabe Nyampinga w’u Rwanda, kandi Imana irabimpa.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kuba nyampinga w’u Rwanda yishimiwe cyane ndetse no mu rugo akahabona ishema ariko bikaza guhindura isura amanota asohotse kuko yabonye make bigatuma yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Nta n’ubwo washoboraga gutera imbaraga undi. Kuko nta kuntu [..] Nabaye ingingo mu gihugu hose, natangiye kwishidikanyaho. Mbwira Imana nti ubu mfite ikamba, mbwira Imana yashingiye ku marangamutima, icyo gihe nta cyizere nari mfite ubwo COVID-19 izamo noneho.”
Yongeraho ati: “Ubwo COVID-19 na yo yaraje, nka Nyampinga w’u Rwanda aho kwerkana icyo ushoboye abantu twese turi mu rugo, ndabyibuka hari igihe nasangizaga abankurikira ifoto, bakambwira ngo ‘wowe uri umuswa unapositinga amafoto’ ibyongibyo ni byo twagutoreye.”
Akomeza avuga ko yatangiye gusenga kuko yumvaga bimurenze kuko yumvaga atagiye kurwara agahinda gakabije ‘Depretion’. Ati: “hari igihe ugera muri ibyo bihe, ukumva Imana yaragusize. Ukumva wagenda ahantu ukavuza induru, ariko iyo Imana yavuze ikintu.”
Nishimwe avuga ko icyamukijije yabanje akiyibutsa ko Imana ari yo yabihisemo, kandi amasengesho y’umubyeyi (Mama) n’abavandimwe be bamubayeho.
Miss Nishimwe Naomie avuze ibi nyuma y’uko amaze igihe gito ashyize ahagaagara igitabo yanditse yise ‘Beyond A Crown’ aherutse gutangaza ko gishingiye ku buhamya bwe.