Miss Mutesi Jolly, ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63 – 2025), imwe mu modoka zihenze kandi zigaragaza ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru.
Uyu mukobwa yagaragaje iyi modoka binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize amashusho ari kuyikoraho amashashi, agaragaza ibyishimo byo kugira indi ntambwe agezeho.
Amakuru aturuka ku mbuga mpuzamahanga zicuruza imodoka agaragaza ko iyi G-Wagon ifite agaciro karenga miliyoni 359 Frw, bitewe n’ibikoresho byayo bihanitse n’imikorere yayo idasanzwe.
Miss Mutesi Jolly, ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwerekana imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63 – 2025), imwe mu modoka zihenze kandi zigaragaza ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru.
View this post on Instagram
Miss Mutesi Jolly yinjiriye muri urwo rutonde rw’ibyamamare nyarwanda byaherukaga kugura imodoka zihenze, birimo Alliah Cool, waguze indi G-Wagon, na Isimbi Model, uheruka kwerekana Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw.