Home Amafoto Miss Irasubiza Alliance, yambitswe impeta ya fiyansaye ahamyako yahuye n’urukundo yari yarabuze

Miss Irasubiza Alliance, yambitswe impeta ya fiyansaye ahamyako yahuye n’urukundo yari yarabuze

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa yishimiye gutangariza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, ko yemeye gushyingiranwa n’uyu musore waciye bugufi agatera ivi amusaba kuzamubera umugore.

Mu butumwa Irasubiza yanditse, yanejejwe no kuba agiyeg ushyingiranwa n’uwo umutima we wishimira afata nk’urukundo rwe rw’ubuzima asigaje ku Isi.

Yanditse agira ati “Navuze ngo ‘Yego’ ku rukundo rw’ubuzima bwanjye. Ndumva ndi umunyamugisha udasanzwe n’umunyamahirwe kuba narahuye n’umuntu wo kwizerwa, wuje urukundo rw’Imana, kandi duhuza cyane.”

“Wamfashije gukura mu buryo ntigeze ntekereza, kandi utuma niyumva nk’umukobwa mwiza cyane ku Isi. Mfite amatsiko y’ubuzima nsigaje ndi kumwe nawe bwo gutuza, bw’agatangaza no gushaka Umwami turi kumwe buri munsi. Ndi kumwe n’inshuti yanjye magara duhuza ubuziraherezo.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’umurongo wo muri Bibiliya Abakorinto 13:13 handitse ngo “Ariko none hagumyeho kwizera, ibyiringiro, n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

Muri Kamena nibwo Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n’abamukurikira kuri Instagram.

Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba afite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rinahabwa umukobwa ukunzwe cyane akaba ashyigikiwe na benshi.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.