Home Amakuru Mu Rwanda Minisitiri Nsengimana yibukije abanyeshuri ba AIMS agaciro k’ubumenyi bahawe mu gushakira ibisubizo...

Minisitiri Nsengimana yibukije abanyeshuri ba AIMS agaciro k’ubumenyi bahawe mu gushakira ibisubizo Afurika

0

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abarangije amasomo yabo mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, gukoresha ubumenyi bahawe mu gushakira ibisubizo Afurika, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima rusange.

Ni ubutumwa yageneye abanyeshuri 30 baturutse mu bihugu 12 by’Afurika bahawe impamyabumenyi  ihambaye mu isesengura ry’ikwirakwira ry’indwara hifashishijwe imibare, cyane cyane mu kurwanya malaria.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Uburezi, JosephNsengimana yavuze ko AIMS Rwanda, ari urufunguzo mu rugendo rwa Afurika rugana ku iterambere rishingiye ku bumenyi, yongeraho ko kwakira iri shuri mu Rwanda bihuye n’icyerekezo cy’igihugu cya Viziyo 2050 ndetse n’icy’Afurika cyiswe Agenda 2063.

Ati” Binyuze muri AIMS, turi gushora mu mutungo w’agaciro Afurika ifite, ari wo abantu bayo.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubufatanye nk’ubu bwerekana ko Afurika ifite impano ndetse n’ubushobozi bwo kurema abahanga bashobora guhindura ibibazo byayo ibisubizo.

Minisitiri Nsengimana yashimye uko aba banyeshuri bitanze mu gihe cy’amezi 14 bamaze bakorera iyi mpamyabumenyi ihambaye.

Ati” Muri urugero rufatika rw’Afurika dushaka kubaka. Imibare si ukubara gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukemura ibibazo, kandi mwebwe nimwe mu bihamya.”

Yongeyeho ko imibare ari igikoresho cy’ingenzi gifasha mu gufata ibyemezo, no kurinda abaturage ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhammed Semakula, nawe yashimangiye uruhare rukomeye rw’imibare mu guhindura uburyo u Rwanda ruyobora urwego rw’ubuzima.

Agaragaza ko gukoresha imibare mu gutegura no guhangana n’ibyorezo byatumye igihugu gishobora kumenya ibice byugarijwe na malaria, aho 70% by’abayirwara bari mu turere 45, mu turere dusaga 416 turi mu gihugu hose.

Yatanze urugero rw’ukuntu imibare yafashije gukurikirana inkomoko y’icyorezo cya Marburg, no gutegura uburyo bwiza bwo gupima abantu mu gihe cya COVID-19.

Ati” Imibare ni igikoresho cyo kurokora ubuzima muri iki gihe.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abanyeshuri babiri batsinze neza kurusha abandi bazahita batangira ubushakashatsi mu Kigo “Health Intelligence Center” gifasha gukusanya amakuru y’amavuriro yose mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.