Home Amakuru Mu Rwanda MINEMA, yateguje Abanyarwanda imvura , ishobora gutera imyuzure n’inkangu.

MINEMA, yateguje Abanyarwanda imvura , ishobora gutera imyuzure n’inkangu.

0

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA, yateguje Abanyarwanda imvura , ishobora gutera imyuzure n’inkangu.

Mu butumwa yahaye Abanyarwanda, iyi Minisiteri yavuze ko iyo mvura ishobora kugwa ku matariki ya 23-31 Ukwakira 2025.

MINEMA yagiriye inama abantu kwirinda bubahiriza inama zitangwa .

Yagize iti “ Irinde urinde n’abandi ukurikize inama zitangwa n’ubuyobozi.”

Meteo Rwanda ivuga ko kuva tariki 21-31 Ukwakira hateganyijwe imvura mu gihugu cyose iri hagati ya milimetero (mm) 80 na 150.

Meteo Rwanda yavugaga ko mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2025, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hasi gato y’isanzwe igwa.

Meteo igira inama abantu bose kwirinda ko bagerwaho n’ingaruka z’imvura.

Iti “ Bitewe n’imvura nyinshi izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, Meteo iragira inama abaturage gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko bagerwaho n’izo ngaruka ,bubahiriza inama bagirwa n’abayobozi. “

Abanyarwanda kandi bagirwa inama yo ukomeza gusibura imiyoboro y’amazi, gushyira ibimenyetso n’uburinzi ku biraro bishaje, Kwirinda kwambuka imigezi na za ruhurura, n’ahandi hose hari umuvu w’amazi menshi.

Barasabwa kandi kwirinda kugama munsi y’ibiti no munsi y’ibiraro, kwirinda gukoresha telefoni, gucana televiziyo na radio mu mvura, gukomeza kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga, gukomeza kwirinda kubaka nta ruhushya.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.