Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11-20 Ugushyingo 2025, hateganyijwe imvura nyinshi mu gihugu hose, iri hejuru y’iyari isanzwe.
Imvura iteganyijwe muri aya matariki iri hagati ya milimetero 30 na 150, mu gihe isanzwe iri hagati ya milimetero 25 na 90.
Nk’uko iteganyagihe ribigaragaza, iminsi izagwamo imvura iri hagati y’itatu n’itanu bitewe n’aho umuntu aherereye.
Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko iyi mvura nyinshi izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo, ITCZ.
Imvura nyinshi iteganyijwe mu Burengerazuba no mu Majyaruguru, harimo mu turere nka Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, na Burera n’uduce two mu Majyepfo nka Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru, iri hagati ya milimetero 120 na 150.
Mu mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba mu turere nka Bugesera, Gatsibo na Nyagatare. hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120.
Ni mu gihe ibindi bice bimwe bya Kigali, Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ndetse n’igice cya Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri mu rugero, hagati ya milimetero 60 na 90.
Uturere dusigaye tw’Iburasirazuba, nk’ahagana ku mupaka wa Tanzaniya, hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.
Ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere celcius 20 na 30, igipimo gisanzwe muri uku kwezi k’Ugushyingo.
Ahazaba hari ubushyuhe kurusha ahandi harimo bimwe mu bice bya Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Kirehe na Gatsibo, aho buzaba buri kuri dogere celcius 28 na 30.
Mu bice bikonja, nka Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze n’utundi turere duhana imbibi naho, hazaba hari ubushyuhe buri hagati ya dogere celcius 20 na 22.
Ubushyuhe bwa nijoro buzaba buri hagati ya dogere celcius 9 na 19, aho mu turere dukonja cyane nka Nyabihu, Musanze, Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, buzagera hagati ya dogere 9 na 11, naho mu bice bishyuha nka Kigali, Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gatsibo, ubushyuhe buzaba buri kuri dogere 17 na 19.
Umuyaga wo muri iyi minsi uzaba uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, aho uzaba ukaze kurusha ahandi harimo Rubavu, Kigali, Kayonza, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi na Rutsiro, aho uzaba uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda.
Aho uzaba uri mu rugero rwo hagati, hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda, harimo Nyagatare, Gakenke, Ngoma, Gicumbi, Muhanga na Ruhango, ahandi mu gihugu hose hazagaragara umuyaga uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.
Meteo Rwanda irasaba abaturage gukomeza gukurikiranira hafi iteganyagihe no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi, cyane cyane mu bice bifite inkangu n’ibikunze kugira imyuzure.







