Home Amakuru Mu Mahanga Menya ibintu ukwiye kwitondera mugihe ugiye kugura telephone ya iPhone

Menya ibintu ukwiye kwitondera mugihe ugiye kugura telephone ya iPhone

0
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748

Biragatsindwa kumara amezi menshi ukusanya udufaranga two kugura telefoni y’inzozi zawe, wamara kuyigura ugasanga hari byinshi biyiburamo cyangwa itameze nk’uko wari uyiteze ibyo benshi bahita bita ‘gutuburirwa’.

Hari ibintu byinshi abantu bagenderaho iyo bagiye kugura telefoni cyane cyane iza iPhone birimo nko kureba igihe yakorewe, ubushobozi n’ubuziranenge bya batiri yayo, umwanya w’ububiko, kureba ‘Serial Number’ kugira ngo umenye amakuru y’iyo telefoni n’ibindi.

Ibi akenshi bukunze gukorwa n’abagura telefoni ziba zarakoreshejwe, ubwo ndavuga zimwe ziba zitavuye mu makarito ‘Second hand’.

Hari ikindi kintu ushobora kuba wirengagiza kandi cy’ingenzi cyane, ku buryo ugiye ucyitaho cyazakurinda kuzicuza impamvu wabitse amafaranga bikarangira bikubereye imfabusa.

iPhone zigira imibare igaragaza umwirondoro wihariye ukubiyemo amakuru ya telefoni nk’agace yakorewemo, amakuru y’ibikoresho biyigize [hardware] n’icyiciro iyo telefoni ibarizwamo. Iyi mibare izwi nka ‘Model Number’ mu Cyongereza.

Hamenyerewe ko telefoni z’uruganda rwa Apple zigira ‘Model Number’ ziri mu byiciro bine kandi bifite byinshi bivuze. Hari model number itangizwa n’inyuguti ya ‘M’, indi itangizwa n’inyuguti ya ‘N’, itangwizwa n’iya ‘F’ mu gihe indi model number itangizwa na ‘P’.

Model number itangizwa na ‘M’, iba igaragaza ko iyo iPhone yaguzwe ari nshya ikagurishwa na Apple nyiri zina cyangwa abacuruzi bemewe bakorana n’uru ruganda. Izi aba ari zimwe twita izo mu makarito, kuko ziba ari nshya.

Ku bakunda kugura izakoreshejwe, hari ubwo uzasanga iPhone ugiye kugura ifite model number ya ‘M’, ubwo bizaba bivuze ko iyo telefoni mbere y’uko ikoreshwa yavuye ku ruganda nyirizina. Akenshi izi telefoni ziba zihenze.

Indi model number itangizwa na ‘N’ iba igaragaza ko iyo telefoni ya iPhone yatanzwe nk’isimbura indi yagize ikibazo iba yaragurishijwe bwa mbere. Itangwa na Apple binyuze muri AppleCare cyangwa serivisi ya garanti.

Aha ni kwakundi uba ufite telefoni ikagira ikibazo ariko kuko iri muri garanti, ukaba wayisubizayo bakaguha indi. Iyo telefoni yindi uba ugiye guhabwa yo gusimbura iya mbere ihabwa model number ya ‘N’.

Akenshi iyi telefoni uhabwa ntabwo iba ari nshya kuko ishobora kuba imwe mu zasubijwe ku ruganda ngo zivugururwe. Ariko na zo ziba zifitemo gukomera kuko ziba zongeye kwitabwaho.

Indi telefoni ni iPhone ifite model number itangizwa na ‘F’. iyi ‘F’ igaragaza ko iyi telefoni yasubijwe ku ruganda, igakorerwa amavugurura nyuma Apple ikongera kuyigurisha.

Nubwo iyi telefoni iba igura amafaranga make, ariko iba yarakoreshejwe mbere, nyirayo akayisubiza ku ruganda wenda ashaka kugura iyisumbuyeho cyangwa kubera iyindi mpamvu, hanyuma Apple ikayivugurura, ikongera gushyirwa ku isoko.

Bivuze ko imikorere yayo utayizera 100% cyangwa utakumva ko ufite telefoni nshya.

kwitondera mu gihe ugiye kugura telefoni, itangizwa n’inyuguti ya ‘P’. Iyi igaragaza ko iyo iPhone iba ifite imiterere yihariye.

Izi ni telefoni akenshi zikoreshwa n’ibigo binini, aho bijya ku ruganda rwa Apple bigasaba ko wenda bakora iPhone zitabasha kwakira imbuga nkoranyambaga nka Instagram, WhatsApp, Facebook n’izindi.

Ibi akenshi bikorwa nk’iyo zigiye guhabwa abakozi ngo bazifashishe mu bikorwa by’akazi birebana no guhamagara cyangwa kwitaba telefoni bisanzwe.

Izi telefoni zihabwa imiterere idasanzwe mu zindi. Amahirwe n’uko ishobora guhindurwa igahabwa ububasha bwisumbuye, ariko na none ibyago ni ugusanga yaragabanyirijwe ubushobozi bwayo kubera impamvu zinyuranye.

Iyi yo ugomba kuyitondera kuko ushobora kuririra mu myotsi usanze itajyamo nka WhatsApp cyangwa ikindi kintu waba wifuza. Ntizikunze kuboneka ku isoko kereka nk’iyo yagurishijwe ikuwe mu kigo cyifuje ko yahindurwa.

Kumenya no gusobanukirwa izi model number ntibivuze ko nuhitamo neza uzaba utomboye telefoni nzima kuko nk’uko twangiye inkuru, hari byinshi uba ugomba kuzirikana kugira ngo wirinde kurara mu gahinda. Iki ni kimwe muri byinshi byo kuzirikana.

 

 

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.