Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yashimiye umugore we Mimi kuba yaramubyariye umwana w’umukobwa.
Mu byo yamubwiye kandi yatangaje ko umunsi ku wundi ahora yiga uko yamukunda kurushaho.
Uyu muhanzi yabigarutseho kuri uyu Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ubwo yandikaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze yifuriza umugore we akaba na nyina w’umwana we isabukuru nziza.
Yanditse ati: “Isabukuru nziza, umwamikazi wanjye! Ndagukunda kurusha uko nabivuga! Sinari umuntu ndiwe uyu munsi mbere yuko duhura. Buri munsi niga kugukunda kurushaho. Isengesho ryanjye ni uko Imana izuzuza byose yaguteganyirije.”
Arongera ashyiraho ifoto bari kumwe n’umwana wabo ayiherekeresha amagambo agira ati : “Warakoze kumbyarira umwana mwiza w’umukobwa, uri inkoramutima yanjye y’ibihe byose.”
Meddy yanditse ubu butumwa yifuriza umugore we isabukuru nziza mu gihe akomeje urugendo rwo gukorera ibitaramo bitandukanye arimo muri Canada.
Meddy amaze gutaramira mu mijyi itandukanye yo muri Canada harimo icyo yakoze tariki 14 Ukuboza cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku ya 15 Ukuboza cyabereye hamwe n’icyo ateganya gukora ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.
Bikaba biteganyijwe ko ibindi bitaramo bizabera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton byo amatariki yabyo ataratangazwa.
Ubusanzwe Mimi Mehfira yizihiza Umunsi w’amavuko ku itariki 18 Ukuboza kuri iyo tariki akaba ari nabwo Meddy yamwambikiyeho impeta amusaba ko yamubera umugore.