Umuhanzi Ngabo Medard benshi bazi nka ‘Meddy’, kuri ubu usigaye yariyeguriye kuririmbira Imana yakeje Richard Nick Ngendahayo ufite igitaramo gikomeye ategerejwemo muri BK Arena.
Meddy yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, ahajya ubutumwa bw’amasaha 24 yatangaje ko ategerezanyije amatsiko igitaramo cya Richard Ngendahayo.
Ati” Mu byukuri nanjye nari ntegereje uyu munsi, Imana iguhe umugisha Nyakubahwa! Wahaye umugisha ubwana bwanjye.”
Richard Nick Ngendahayo umaze ibyumweru bibiri ageze i Kigali nyuma y’imyaka 17 aba mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu gitaramo gikomeye yise ” Niwe Healing Concert”, azakorera muri BK Arena, tariki ya 29 Ugushyingo 2025.
Mu gihe amaze ageze i Kigali, uyu muramyi amaze gukoramo ibikorwa binyuranye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yasuye kandi Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aremera umunyarwenya Kadudu wo muri Gen-Z Comedy igishoro cy’amafaranga ibihumbi 500.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 30Frw mu myanya y’icyubahiro.
Richard ni umuhanzi wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Sumuhemu’, ‘Wemere Ngushime’, ‘Mbwira ibyo ushaka’, ‘Niwe’, n’izindi nyinshi.







