Home Amakuru Mu Rwanda ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe...

‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

0

Mukanemeye Madeleine ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho muri ruhago (FIFVE) riri gutegura irushanwa rya mbere ku Isi muri ruhago ku ba-Veterans, riteganyijwe kubera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.

Ni imyiteguro igeze kure kuko haherutse gutangazwa ko uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd ari rwo ruzazenguruka igihugu rwerekana Igikombe kizakinirwa

Ni urugendo kandi byamaze kumenyekana ko izarufatanya na Mukanemeye w’imyaka 102 umenyerewe ku mikino ikomeye cyane mu Rwanda harimo iy’Amavubi ndetse n’iya Mukura VS.

Mukanemeye kandi niwe uzakira Igikombe cya VCWC ubwo kizaba kigeze mu Rwanda ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu minsi iri imbere.

Ibi byagaragarijwe mu rugendo Perezida w’Abakinnyi b’Abanyarwanda bakanyujijeho (FAPA), Eric Eugène Murangwa, Umuyobozi wa FIFVE, Fred Siewe n’abandi bagiriye mu Karere ka Gisagara aho Mukanemeye atuye.

Mukanemeye aganira na The New Times yagize ati “Nejejwe na VCWC kandi nkaba nishimiye kuzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans ndetse n’abakanyujijeho bazaza i Kigali. Nabaye muri Kigali mu 1994, nyuma y’imyaka 30 kuva icyo gihe ngiye gusubizwayo na VCWC, biranejeje cyane.”

Mu bakinnyi bategerejwe mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans harimo George Weah wakiniye AC Milan, Michael Owen, Ronaldinho, Jimmy Gatete n’abandi.

Mukanemeye Madeleine ‘Mama Mukura’ usanzwe ari umukunzi wa Ruhago mu Rwanda, yatoranyijwe nk’uzatambagiza Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Shyira Comments yawe kuri iyi nkuru
NIBA URI UMUHANZI, UMUCURUZI, UKENEYE KO TUGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE TWANDIKIRE KURI TEL : 0788441488 TURAGUKORERA INKURU YAMAMAZA IBIKORWA BYAWE.
ISUKU ICARA HEZA, DUSUKURA INZU YAWE IGASA NEZA, TWOZA INTEBE, AMAKARO, AMATAPI , Duhamagare cg utwandikire Tel : 0789348058 cg 0784343748